Sign up to save your library
With an OverDrive account, you can save your favorite libraries for at-a-glance information about availability. Find out more about OverDrive accounts.
Find this title in Libby, the library reading app by OverDrive.

Search for a digital library with this title
Title found at these libraries:
Library Name | Distance |
---|---|
Loading... |
Iki gitabo cyigisha ku birebana n'ubuyobozi bwo mu mwuka.
Nk'uko umwanditsi abivuga, ikintu cya mbere Imana yiteze ku muyobozi wo mu mwuka ni uko yaba incuti yayo. Ubuyobozi bwo mu mwuka ntabwo ari umuhamagaro wo kwiruka inyuma y'abantu, ahubwo ni umuhamagaro wo kwiruka inyuma y'Imana ndetse no kuba mu busabane na yo. Ubuyobozi bw'umuntu bufitanye isano y'ako kanya n'ikigero afiteho Yesu.
Mu by'ukuri, ubuyobozi butezwa imbere binyuze mu kongera ikigero ufiteho Yesu. Ubuyobozi bwo mu mwuka ni umuhamagaro wo guha abantu Imana. Umuntu udafite Imana ntabwo ashobora kuba umuyobozi wo mu mwuka. Ubuyobozi bwo mu mwuka ni umuhamagaro wo gutanga icyitegererezo cy'umutima wemerwa n'Imana kugira ngo abandi bakurebereho.
Ishuri rya mbere ry'ubuyobozi umuntu acamo ni mu rugo. Ishuri rya kabiri ni ku murimo. Muri ayo mashuri yombi, ni ho Imana ibyarira abayobozi yifuza.
Ese urifuza kuba umuyobozi wemerwa n'Imana?
Byaba byiza usomye iki gitabo.